mardi 11 octobre 2016

Ubuzima bw'Ubuhunzi

Ubuzima bw'Ubuhunzi si bwiza namba!
Wa mugani ngo ijoro ribara uwariraye.Uwariraye se ni nde?
Si NTAGANDA Marc wari ufite amezi wavuga uko byagenze!
Nshuti ibyo nzi byose nabimenye ntangiye kwiga mu mwaka wa mbere. Mbwirwa ko ndi      Umunyarwanda kandi ndi mu Burundi.
Byatumye mbaza ababyeyi banjye uko ndi Umunyarwanda  kandi igihugu cyacu u  Rwanda    ncyumva kuri Radio Rwanda.

Bati ntabyo wamenya mwana, ko atari wowe wahunze se! Twaraguhungishije uri igitambambuga.
Bati icyo gihe wari ufite amezi icyenda aho inkubiri y'amashyaka yateraga. Amwe akaza yibasiye ubwami adashaka bugumaho. Twakubwira nk'Aprosoma na Paremehutu yanashakaga ko ubwigenge butari ubw'ako kanya! Hari ayari ashyigikiye Ubwami harimo UNAR  yanashakaga ubwigenge bwihuse!

Bati tutagiye muri byinshi, habayeho imvururu zishyigikiwe n'Umukoloni w'icyo gihe zibasiye igice  kimwe cy'abanyarwanda b'abatutsi ngo ni abimukira baturitse muri Abisiniya. Ubwo niko twahizwe tuva mu GIHUGU cyacu u Rwanda. Abahutu bamwe bari mu ishyaka ry'Umwami, UNAR nabo barahunze. Hasigaye abayoboke ba Paremehutu baraharaniraga inyungu z'Abahutu muri Repuburika!

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire